Abagize urwego rwa DASSO biyemeje kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana

DASSO bahuguwe

Aba DASSO bahuguwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, bagera ku 150 baturutse mu gihugu hose baza bahagarariye abandi. Nyuma y’amahugurwa bahawe kuri uyu wa kane Tariki 11 Mutarama, 2018, biyemeje gutanga umusanzu wabo mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo, irishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana kandi bakazahugura bagenzi babo.

Abashinzwe umutekano ku rwego rw’akarere bazwi ku izina rya DASSO bahuguwe bahawe amasomo ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana. Muri aya masomo, basobanuriwe ihohoterwa icyo aricyo, uko rikorwa n’uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya iri hohoterwa. Atangiza aya mahugurwa yagenewe DASSO, Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF Madamu UMUTONI Gatsinzi Nadine, yavuze ko kimwe mu bibazo bikigaragara hirya no hino mu gihugu ari uko hari abagihishira abakoze ihohoterwa bigatuma abarikorewe badahabwa ubutabera.

Aha niho yahereye asaba abagize urwego rwa DASSO bitabiriye aya mahugurwa nk’urwego rushinzwe umutekano kandi rwegereye abaturage bakwiye kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ihohoterwa ndetse bagakangurira abaturage gutinyuka bakavuga ihohoterwa ribakorerwa n’irikorerwa mu miryango. 

Yagize ati’ 'Kimwe mu bibazo bigaragara, ni uko hari ababyeyi n'abana bagihishira abahohotewe n'abakoze iki cyaha. Tugomba rero gukora ubukangurambaga, abantu bakumva uburemere bw'iki cyaha. Turasaba rero abagize DASSO kugira uruhare mu gukangurira abaturage bahohotewe kugana Isange One Stop Center kandi bagakumira ihohoterwa nk’abantu bashinzwe umutekano mu turere no mu mirenge aho batuye.’

Bamwe mu bagize urwego rwa DASSO bahawe amahugurwa, bavuga ko bahungukiye ubumenyi buzabafasha mu kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana ndetse ngo bagiye gusangiza ubu bumenyi abandi.

‘Nyuma y’aya mahugurwa, twiyemeje kuzajya twitabira umugoroba w’ababyeyi, inama zo ku murenge, imidugudu, gusura abahohotewe bose tubigisha uko bakwirinda bakanakumira ihohoterwa. Uretse ibi, tuzashishikariza abaturage gutanga amakuru ku gihe kugira ngo ibimenyetso bidasibangana.

Mu bindi abagize DASSO biyemeje, harimo kuba bagiye gukusanya imibare y’abahohotewe, gukorana n’inzego z’ibanze mu kugaragaza urutonde rw’abana batewe inda, kugira uruhare mu guta muri yombi ababateye inda no gutanga raporo z’ibikorwa n’ibyaha bishingiye ku ihohoterwa ndetse ngo bazanahugura bagenzi babo baje bahagarariye.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’imibereho myiza y’abaturage ari nayo ireberera urwego rwa DASSO nayo yemera ko uru rwego rukwiye kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo. Cyokora ngo haracyari inzitizi yo kuba abagize uru rwego bakiri bakeya ndetse no kuba bose badafite ubumenyi buhagije ku byaha birebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Whatsapp

Topics


Minister Consolée Uwimana calls for hygiene culture as she launches “Fresheri Ku Ishuri” in Musanze

On 12 January 2026, the Minister of Gender and Family Promotion, Hon. Consolée Uwimana, launched the “Fresheri Ku Ishuri” (Freshness at School)…

Read more →

Rwanda marks 16 Days of Activism with a call to build violence-free families

From November 25 to December 10, Rwanda joined the global community in observing the 16 Days of Activism Against Gender-Based Violence (GBV), a…

Read more →

Be the Change: 450 Gender Champions urged to spearhead gender equality in Rwanda

The Ministry of Gender and Family Promotion has successfully concluded a transformative five-day Training of Trainers (ToT), equipping 450 new Gender…

Read more →

Minister Uwimana recognizes women’s role in national development

Minister of Gender and Family Promotion, Consolée Uwimana, joined residents of Karangazi Sector in Nyagatare District to celebrate the International…

Read more →

From Commitment to Action: GEWE Sub-cluster Advances Women’s Empowerment in Rwamagana

The Gender Equality and Women Empowerment (GEWE) Sub-cluster held a strategic meeting in Rwamagana District, bringing together government…

Read more →

Rwanda marks women’s month with a sports campaign

March 2025 – Rwanda proudly joined the global community in commemorating the 50th anniversary of International Women’s Day (IWD) under the national…

Read more →

Rwanda Celebrates International Women’s Day, with a call for stronger families

Ngororero District, Rwanda – March 8, 2025 – Rwanda joined the global community in commemorating International Women’s Day with a national celebration…

Read more →

“Kugira isuku mu gutegura ibyo turya, ku mubiri wacu no mungo zacu bifasha Umubyeyi n’umwana kugira ubuzima bwiza” Uwimana Consolee, atangiza icyumweru cyahariwe ubuzima bw'umwana n'umubyeyi

Kigali; kuwa 13 Mutarama 2025,  Minisitiri  Uwimana Consolee, yatangije icyumweru cyahariwe ubuzima bw'umwana n'umubyeyi ku nsanganyamatsiko: Hehe…

Read more →

Minister urges cooperation to build GBV-free families

Rwanda joined the world on November 25 to launch the 16 Days of Activism Against Gender-Based Violence (from 25th Nov-10th Dec), emphasizing the…

Read more →
-->