Abana babana n’ababyeyi babo muri gereza ya Musanze bizihije Noheli
Bamwe mu babyeyi bagororerwa muri Gereza ya Musanze bafite abana babana, batangaje ko banejejwe n’iki gikorwa kuko cyerekana ko leta itabaheza muri gahunda zigenerwa Abanyarwanda muri rusange.
Nyirampirwa Léonie, umubyeyi ufungiye muri Gereza ya Musanze yagize ati “Kuba baduhaye Noheli n’abana bacu biradushimishije kandi bitugaragariza ko tudahezwa muri gahunda zigenerwa abandi Banyarwanda natwe bituma twigarurira icyizere.”
Dusabemariya Patricie na we yavuze ko we na bagenzi be barenzwe n’ibyishimo ndetse ngo ntibari biteze ko guverinoma yabaha aya mahirwe nk’abantu bakatiwe kubera ibyaha.
‘Ibyishimo byaturenze kuko tukimara gukora ibyaha tukagongana n’amategeko twumvise ko tubaye ibicibwa ariko ibi bitweretse ko twe n’abana bacu Leta itwitayeho by’umwihariko.?
Aba babyeyi kandi batanze icyifuzo ko abana babo babona irerero rizajya rifasha abana babo kwitabwaho no kurerwa ku buryo bwiza.
Umukozi wari uhagarariye Komisiyo y’Igihugu y’Abana, Bisengimana François, yavuze ko ibi bikorwa bigamije kwibutsa inshingano buri Munyarwanda afite kuko biri muri gahunda ngari ya guverinoma. Yagize ati “Leta isanzwe igenera ibyiciro byihariye ubushobozi, twe tuzakomeza kubwongera dufatanyije n’abandi bafatanyabikorwa kandi n’ibibazo bagaragaza harimo n’urugo mbonezamikurire y’abana bato nabyo bigiye kwitabwaho ruboneke.? Afatanyije n’abayobozi bari bitabiriye uwo muhango, yashyikirije abana n’ababyeyi babo impano bagenewe zirimo imyambaro, ibyo kurya no kunywa, ibikoresho by’isuku, inkweto n’ibindi.
Komiseri Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), DCGP Ujeneza Jeanne Chantal, yasabye aba bagororwa kujya bigisha abana babo ineza n’urukundo aho kubereka ko bahemukiwe, kugira ngo mu gihe basubiye mu miryango yabo bizagaragaze ko bafite uburere bubafasha kubana neza n’abo basanze.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe Imibereho Myiza na we yashishikarije abagororwa muri rusange n’abagore by’umwihariko guharanira guhinduka no gufasha abana babo kuzasubira mu muryango bafite uburere buhagije. Yavuze kandi ko Akarere kazakora ibishoboka byose gereza ya Musanze ikabona irerero ry’abana ryujuje ibisabwa, aho abana bazajya birirwa bagasanga ba nyina ninjoro bagiye kuryama. Yagize ati “Aba bana bazashyirirwaho irerero rifite abarezi babishoboye ku buryo nibasubira mu muryango bazajya babona ko bavuye mu ishuri batavuye muri gereza”.
Gereza ya Musanze ibarurwamo abana 113 barimo abahajyanywe n’ababyeyi babo bahagororerwa n’abahavukiye basamwe mbere y’uko ba nyina bahazanwa. Aba barimo abakobwa 66 n’abahungu 47 mu gihe mu gihugu hose habarurwa abagera kuri 377 bari munsi y’imyaka itatu basubizwa mu miryango iyo bayirengeje.
Igikorwa cyo kwizihiza Noheli y’abana babana na ba nyina bari muri gereza gishimangira ihame remezo ry’uburenganzira bw’umwana bwo kutavangurwa aho yaba ari hose. Iki gikorwa ngarukamwaka gikorerwa muri gereza 5 zifungiyemo abagore bafite abana bato ari zo Muhanga, Nyamagabe, Ngoma, Musanze na Nyarugenge.
Topics
On 12 January 2026, the Minister of Gender and Family Promotion, Hon. Consolée Uwimana, launched the “Fresheri Ku Ishuri” (Freshness at School)…
From November 25 to December 10, Rwanda joined the global community in observing the 16 Days of Activism Against Gender-Based Violence (GBV), a…
The Ministry of Gender and Family Promotion has successfully concluded a transformative five-day Training of Trainers (ToT), equipping 450 new Gender…
Minister of Gender and Family Promotion, Consolée Uwimana, joined residents of Karangazi Sector in Nyagatare District to celebrate the International…
The Gender Equality and Women Empowerment (GEWE) Sub-cluster held a strategic meeting in Rwamagana District, bringing together government…
March 2025 – Rwanda proudly joined the global community in commemorating the 50th anniversary of International Women’s Day (IWD) under the national…
Ngororero District, Rwanda – March 8, 2025 – Rwanda joined the global community in commemorating International Women’s Day with a national celebration…
Kigali; kuwa 13 Mutarama 2025, Minisitiri Uwimana Consolee, yatangije icyumweru cyahariwe ubuzima bw'umwana n'umubyeyi ku nsanganyamatsiko: Hehe…
Rwanda joined the world on November 25 to launch the 16 Days of Activism Against Gender-Based Violence (from 25th Nov-10th Dec), emphasizing the…