Ababyeyi barasabwa kudatererana abangavu batewe inda z’imburagihe
Iyi nama nyunguranabitekerezo yahurije hamwe inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Polisi y’Igihugu, Abanyamadini, Ihuriro ry’ababyeyi (Mother’s Union) n’abangavu batewe inda bakiri bato. Minisitiri Nyirasafari yashimiye uruhare rw’amadini n’amatorero by’umwihariko itorero ry’Abangilikani mu ruhare rwaryo mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gukumira inda z’imburagihe mu bangavu ndetse asaba ko hakomeza gukumirwa izi nda z’imburagihe.
Yagize ati’ntabwo twakwishimira guhana, ahubwo dukumire kuko ni ikintu cy’ingenzi ari nacyo itorero ry’Abangilikani n’abandi dufatanya tugomba kwibandaho cyane.’
Gutereranwa, kwitwa ibicibwa mu miryango ni bimwe mu bivugwa na bamwe mubangavu batwe inda z’imburagihe aho ngo imiryango iba ibafata nabi bikabaviramo ingaruka zirimo kwigunga no kuvutswa bumwe mu burenganzira bwabo nk’uko Mukandayishimiye Alphonsine, watewe inda akiri muto abivuga.
‘Nahagaritse kwiga mu gihe cy’imyaka 2, numvaga narihebye kubera ko natekerezaga ubuzima ninjiyemo, nkumva ntaho buhuriye n’ubwo nagombaga kuzabamo.Ubwo bigatuma mpora ndi umuntu wihebye, nkibaza ahantu nzakura ubushobozi bwo kurera wa mwana,…’- Mukandayishimiye Alphonsine
Umuyobozi w’itorero rya Angilkikani mu Rwanda, Archbishop Onesphore Rwaje, yavuze ko amadini n’amatorero akwiye gufata iya mbere mu gukumira inda z’imburagihe mu bangavu n’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa kuko iki kibazo gihangayikishije bitewe n’uko akenshi abangavu babyara baba batanafite ubushobozi bwo kwita ku bo babyaye.
‘Birababaje kubona umwana abyara undi mwana, ubwo se ninde uba agiye kurera undi? Iyo bibaye, biba byongereye ibibazo by’ubukungu mu babyeyi. Twebwe rero (Itorero ry’Abangilikani) icyo dukora nk’itorero, ni ukurinda kuko kuruta kuvura no guhana, tugasaba ababyeyi kugirana ibiganiro n’abana babo, abana bakagira igihe gihagije cyo kumva ababyeyi, igihe baganira ku buzima bw’imyororokere.’-Onesphore Rwaje
Archbishop Onesphore Rwaje kandi yasabye ababyeyi kudatererana abangavu bahuye n’ikibazo bagaterwa inda kuko baba bakibakeneye, bakabahumuriza ndetse bakabafasha. Yavuze ko igihe umwana ahuye n’impanuka agasama, ababyeyi be cyangwa ababarera baba basabwa kubitaho.
‘Kwita ku bana bahuye n’ibyo bibazo, ni ukubitaho tubashyira mu miryango, dukangurira ababyeyi babo kubakira, kuko hari ababyeyi birukana abana babo mu miryango. Twegera iyo miryango, tukavuga ngo ‘Oya’, umwana nta gihe aba Atari umwana’ Archbishop Onesphore Rwaje.
Imibare yo mu mwaka w’2016 igaragaza ko abangavu batewe inda irenga ibihumbi cumi na birindwi (17.000) ndetse zimwe mu ngaruka abatewe izi nda bahuye nazo harimo gucikiriza amashuri no gutotezwa mu miryango yabo.
Topics
Kigali, 7 July 2026 - The Permanent Secretary Mireille BATAMULIZA, joined parents, educators, child development practitioners, and partners at the…
Kigali, 3 July 2026 – Minister of Gender and Family Promotion, Consolée Uwimana, officially inaugurated the Early Childhood Development (ECD) Centre…
Kigali, 26 June - Youth representatives from all districts across Rwanda gathered in a Youth Forum to discuss strategies for preventing and ending…
Kigali, 19 June 2026 – As part of the nationwide campaign to prevent and combat child defilement, running from 25 May to 30 June 2026, the Ministry of…
On 18 April 2026, Minister of Gender and Family Promotion, Hon. Consolée Uwimana, joined residents of Mwulire Sector in Rwamagana District for the…
On 11 April 2026, Minister of Gender and Family Promotion, Hon. Consolée Uwimana, joined residents of Muyumbu Sector in Rwamagana District for the 32n…
As Rwanda joined the global community on March 8, 2026, to commemorate International Women’s Day, the country embarked on a month-long celebration…
On 12 January 2026, the Minister of Gender and Family Promotion, Hon. Consolée Uwimana, launched the “Fresheri Ku Ishuri” (Freshness at School)…
From November 25 to December 10, Rwanda joined the global community in observing the 16 Days of Activism Against Gender-Based Violence (GBV), a…